Karongi:Urubyiruko rwahuguwe ku gusana imihanda mu buryo bwa Do-Nou Technology ruvuga ko rugiye kubibyaza umusaruro

Byashyizweho 03 Sep,2021 19:43:23   na  Cléophas Bikorimana



Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Karongi bahuguwe n’umuryango Community Road Empowement uburyo bwo gusana umuhanda mu buryo buhendutse bwitwa Do-Nou Technology baravuga ko ubumenyi bahawe bagiye kububyaza umusaruro naho ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko ubu bumenyi buzafasha akarere kubungabunga ibikorwaremezo. Ibi byavugiwe mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi 10 uru rubyiruko rwahabwaga n’uyu muryango.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021 nibwo hashojwe amahugurwa y’iminsi 10 umuryango utari uwa leta uterwa inkunga n’igihugu cy’ubuyapani Community Road Empowement, CORE, mu magambo ahinnye y’icyongereza wahuguraga bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Karongi, uburyo buhendutse bwo gusana imihanda buzwi ku izina rya Do-Nou Technology,aho basannye metero 200 z’umuhanda uri mu kagari ka Kibirizi

Obed Ntakirutimana, ushinzwe amahurwa mu muryango CORE avuga ko ubu buryo bwo gukoramo umuhanda buhendutse kandi burambye bityo asaba abahuguwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.

Agira ati”Mu Rwanda imihanda iyo idakozwe n’imashini ikorwa n’amaboko bisanzwe muri gahunda z’abaturage zisanzwe,hanyuma imihanda  yakozwe n’imashini irahenda n’imihanda yakozwe n’abaturage irahenduka ariko ntiramba ;ubu buryo bwakoreshejwe ahangaha kuri iyi technology nshyashya ni uburyo buhuza ibyo bintu bibiri,umuhanda ugakorwa hadakoreshejwe imashini  kandi umuhanda ukaramba bimeze nk’aho warikuba wakoreshejwe imashini ariko nta mashini yakoreshejwe “.

Obed akomeza asaba abahawe ubu bumenyi kububyaza umusaruro.

Agira ati”Icyo tubasaba ntago kwiga birangiye,hari izindi mfashanyigishisho tuzabaha zirenze izo babonye turi mu mahugurwa, ntago arizo kugenda ngo babike ikiriho rero ntago bagiye kugenda ngo ubumenyi baburyamishe nibagende mu mirenge yabo nibabona mu mihanda basanzwe bakoramo  ikibazo gishobora gukemurwa n’iyi  technology kuko hari ibyo yemerewe gukemura hakaba n’ibikeneye iyindi intervention(ubundi bufasha) ,ibyo bibazo ni ukubigaragaza ku ruhande rwacu twemerewe kubaha ubumenyi bwose bushoboka aho hantu hakabona igisubizo”.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Karongi bavuga ko ubumenyi bahakuye bagiye kububyaza umusaruro.

Uwihoreye Jean d’Amour agira ati”Umuhanda twize kuwukora dukoresheje udufuka ahameze nabi cyane haba ahareka amazi cyangwa  ahahanamye aho amazi amena mu muhanda hari uburyo dukoresha imifuka; dukoresha ibikoresho biboneka mu baturage bose nk’amasuka ibitiyo,ingorofani n’ibindi tunahakora ibiraro byiza cyane “.

Nizeyimana Regis agira ati”Ubu bumenyi ngiye kubusakaza ku rubyiruko bagenzi bange ku buryo baba benshi nabo bagomba kuba bazi iyi technology”.

Uwera Esther agira ati”Ibyo twakuye hano tubikomeze ntibibe ibintu byo kujyana ngo turyamishe birangirire hano”.

Safari Anastase, umuyobozi w’ishami ry’ibikorwa remezo n’imikoreshereze y’ubutaka mu karere ka Karongi avuga ko ubumenyi uru rubyiruko rwungutse buzafasha akarere kubungabunga ibikorwaremezo.

Agira ati”Nk’akarere tubyakiriye neza kubera ko kuba Community Road Empowement yadufashirije urubyiruko kugira ubumenyi mu bijyanye no gukora imihanda, bwadufasha kubungabunga ibikorwaremezo kandi muzi ko iterambere aho rishingiye ni ku bikorwaremezo  nkaba numva ubu bumenyi buzakomeza kubafasha mu nshingano bari basanzwe bafite noneho bukabafasha kuzinoza”.

Urubyiruko rwahuguwe ubu uburyo buhendutse bwo gusana imihanda buzwi ku izina rya Do-Nou Technology ni 50, rwasannye umuhanda ureshya na metero 200 watwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8 mu gihe iyo uzagukorwa ukoresheje imashini warigutwara miliyoni 20.

UWAMAHORO Zainabu/Radiyo Isangano.