Abantu 9 bapfuye abandi 78 bajyanwa mu bitaro nyuma yo kurya utunyamasyo two mu nyanja muri Zanzibar ku kirwa cya Pemba
Byashyizweho 12 Mar,2024 16:55:38 na Radio Isangano
Abana umunani n’umuntu umwe mukuru barapfuye nyuma yo kurya inyama z’utunyamasyo ku kirwa cya Pemba muri Zanzibar abandi abantu 78 bajyanywe mu bitaro nk’uko abayobozi baho babivuze kuri uyu wa Gatandatu.
Inyama z’utunyamasyo two mu nyanja zifatwa nka ndasimburwa ku batuye muri iki kirwa n’ubwo bijya birangira hajemo impfu bitewe na chelonitoxism, ubwoko bw’uburozi buba mu tunyamasyo two mu nyanja.
Uyu muntu mukuru yapfuye mbere kuwa Gatanu yari umubyeyi w’umwe mu bana baje kwicwa n’izi nyama , nk’uko ushinzwe ubuzima mu karere ka Mkoani, Dr. Haji Bakari yabitangaje.Yanavuze ko izi nyama zariwe kuwa Kabiri.
Bakari yabwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika Associated Press ko ibipimo bya laboratwari byemeje ko abo bose bishwe n’izo nyama z’utunyamasyo.
Abayobozi muri Zanzibar, bohereje itsinda rishinzwe kurwanya ibiza riyobowe na Hamza Hassan Juma, mu gukangurira abaturage kwirinda kurya inyama z’utunyamasyo.
Africanews
Leave a Reply