Chad yakoze amatora ya mbere ya perezida mu gace ka Sahel kuva hatangiye inkundura zo guhirika ubutegetsi

Byashyizweho 06 May,2024 20:12:33   na  Radio Isangano



Abanyacadi (Chad) kuri uyu wa Mbere bazindukiye mu matora ya perezida imyaka itatu nyuma y’aho umuyobozi wa gisirikare Mahamat Idris Deby afatiye ubutegetsi, ni amatora ya perezida ya mbere abaye mu gace ka Sahel kuva aho hatangiriye inkundura zo guhirika ubutegetsi.

Abasesengzi bavuga ko Deby, wafashe ubutegetsi umunsi umwe nyuma y’aho inyeshyamba zishe se wari umaze igihe ku butegetsi Idriss Deby muri Mata 2021, afite amahirwe menshi yo kuyatsinda, n’ubwo uwo  bahanganye ukomeye  yagize imbaga nini mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Deby, watoreye kuri uyu wa Mbere mu murwa mukuru N'Djamena, yasezeranyije gukaza umutekano,kwimakaza iyubahirizwa ry’amategeko no kongera amashanyarazi.

Abaturage bagera kuri miliyoni 8.5 ni bo biyandikije gutora. Ibyavuye mu matora by’agateganyo biteganijwe ko bizatangazwa tariki 21 Gicurasi na ho ibya burundu bitangazwa tariki 5 Kamena.

Mu gihe nta mukandida wagira amajwi ari hejuru ya 50 %, igice cya kabiri cyaba tariki 22 Kamena.


Reuters