Kenya:Imibare y’abahitanywe n’imyuzure ikomeje kwiyongera mu gihe imvura nyinshi ikomeje kuhagwa

Byashyizweho 06 May,2024 20:14:37   na  Radio Isangano



Kenya kuri iki Cyumweru yatangaje ko umubare w’abapfuye bazize imyuzure yibasiye icyo gihugu guhera mu byumweru bishize yiyongereye ikagera ku bantu 228 inatanga umuburo ko nta kimenyetso gihari ko itazakomeza kwiyongera.

Mu gihe Kenya na Tanzania bituranye byasimbutse  ingaruka zikomeye z’umuyaga wangije ibitari bike aho wanyuze  wanateje imvura kuwa Gatandatu , guverinoma muri Nairobi yavuze ko igihugu gikomeje kwibasirwa n’imvura nyinshi  kandi hari ibyago ko hashobora kuba imyuzure n’inkangu.

Mu burengerazuba bwa Kenya, umugezi wa Nyando wataye inzira yawo mu masaha ya kare yo ku Cyumweru, utwara sitasiyo ya polisi,ishuri,ibitaro n’isoko mu mujyi wa Ahero mu gace ka Kisumu, nk’uko polisi yabivuze.

Ntihahise hatangazwa niba hari ababikomerekeyemo ariko polisi yavuze ko ibipimo by’amazi bikomeje kwiyongera kandi n’ikiraro kinini kiri ku muhanda wa Kisumu cyerekeza Nairobi cyarengewe.

France 24