Karongi:Ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye byahawe na Ambasade ya Amerika icyuma kireba mu mubiri

Byashyizweho 21 May,2021 19:26:31   na  Cléophas Bikorimana



Kuri  uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye byashyikirijwe   icyuma  kigendanwa gikoreshwa mu kureba muri zimwe mu ngingo z’imbere mu mubiri w’umuntu cyitwa ‘Mobile X-Ray machine’ cyatanzwe na ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda. Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC,buvuga ko iki cyuma kije gikenewe kuko kizafasha mu bikorwa byo kurwanya COVID 19 n’izindi ndwara zitandukanye.

Iki cyuma cyatanzwe ni cyo cya mbere cyo mu bwoko bwacyo gitanzwe mu bitaro hano mu Rwanda nubwo ikigo igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC kivuga ko hari n’ibindi bizatangwa. Iki cyuma cyitwa Mobile X-Ray Machine kizafasha  kurwanya Covid 19 n’izindi ndwara zitandukanye  ,kije mu gihe akarere ka Karongi, ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye biherereyemo ,muri iyi minsi kari kuza ku mwanya wa mbere mu kugira imibare iri hejuru y’abantu banduye Covid- 19 mu Rwanda.

Peter Vrooman , ambasaderi wa Reta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda abigarukaho, ati”Ambasade ya Amerika inejejwe no guha ibitaro bya Kibuye iyi mashini yo mu bwoko bwa X-Ray ,iyi mashini ikazafasha ibi bitaro kwita neza ku barwayi ba Corona ;uretse ko atari corona yonyine ,ni ubufatanye mu buzima rusange hagati ya leta ya Amerika n’u Rwanda”.

Dr. Ayingeneye Viollette ,umuyobozi mukuru w’ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye avuga ko iki cyuma hari byinshi kije gukemura kuri ibi bitaro.

Agira ati”Ni icyuma dushyiraho umuntu tukareba mu bihaha uko hameze,tukareba amagufa uko ameze;umwihariko w’icyo cyuma ni uko muganga agifata akacyegereza umurwayi akamusuzuma aryamye atiriwe amujyana mu cyumba cyabugenewe ;rero urumwa ko bizakemura ikibazo cyo kuba umurwayi urembye bamuterura bakamuvana ku gitanda akaba yanarembera mu nzira ;umurwayi uzaba anyujijwemo we ntago azaba akeneye ko agurishwa ifoto kuko azajya ayihabwa kuri telefone atiriwe ayibungana mu ntoki;ni imashini duhawe nk’ibitaro bikuru mu ntara y’Iburengerazuba aho mu minsi iri imbere abarwayi barembye ba COVID-19 bazajya baza tukabakira aho kugirango babohereze kuvurirwa  i Kigali bazajya baza hano kuri ibi bitaro ;bityo rero umurwayi niba aje tumenye hakiri kare niba ibihaha bye bitari byaremba”.

Dr. Nsanzimana Sabin, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, avuga ko iki cyuma kije gikenewe mu rwego rw’ubuzima.

Agira ati”Hano mu bitaro bya Kibuye hari hakenewe imashini nk’iyi yo gusuzuma ingingo zitandukanye z’umubiri ,kureba ubuhumekero ,kureba imvune ,kureba uwagize impanuka ibonetse no mu gihe hano mu karere ka Karongi  hari ikibazo cya COVID-19 yazamutse ,akaba arinako karere kibasiwe kurusha utundi mu Rwanda umunsi wa none;igikoresho buriya kigira akamaro ari uko cyitaweho, ikintu gikoreshwa kenshi gishobora no kwangirika vuba ibintu byo kucyitaho buri munsi ni ngombwa ndetse no kugira abatekinisiye bazikukitaho neza”.

Iki cyuma cyitwa Mobile X-Ray machine gifite agaciro ka Milliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda bikaba biteganyijwe ko u Rwanda ruzahabwa ibindi byuma nkabyo bitandatu bizatangwa mu bindi bitaro.

UWAMAHORO Zainabu/Radio Isangano