Impfu z’abimukira zikomeje kwiyongera mu gihe imvururu ziri mu bitera benshi guhunga - Raporo

Byashyizweho 26 Mar,2024 19:27:11   na  Radio Isangano



Raporo nshya y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira IOM uravuga ko impfu n’iburirwa irengero byiyongereye cyane mu myaka 10 ishize.

Guhera igenzura ryatangira muri 2014, abasaga 63,000 barapfuye cyangwa baburiwe irengero  cyangwa hakekwa ko bapfuye,nk’uko umuryango w’itwa  Missing Migrants Project ubivuga.2023 ni wo mwaka wapfuyemo benshi aho bagera ku  8,500.

Umwimukira umwe muri batatu apfa ari guhunga imvururu.

IOM ivuga ko umubare munini w’abantu, hejuru ya 60% by’abapfa babaruwe n’uyu muryango bazize kurohama.

Mu nyanja ya Méditerranée honyine abasaga 28,000 babarurwa ko bahapfiriye cyangwa bahaburiye.

Africanews