Inkuba yishe abantu bane muri Mozambique

Byashyizweho 12 Mar,2024 16:58:27   na  Radio Isangano



Abantu bane babuze ubuzima abandi batatu barakomereka  bitewe n’inkuba yabakubise  mu mujyi witwa Mogincual, mu ntara ya  Nampula muri Mozambique.

Iki gihugu cyibasiwe n’umuyaga Filipo,aho intara z’amajyepfo n’izo hagati zahawe umuburo ko hashobora gukubita inkuba nyinshi. Filipo wateje inkangu.

Muri iki gihugu imvura ihagwa yariyongereye hari ubwoba ko ishobora guteza ibiza.Ubwato n’ibyombo byaburiwe n’ikigo cy’igihugu cya Mozimbique gishinzwe iteganyagihe  kwitwararika.

Ibiza karemano bikunze kwibasira Mozambique, by’umwihariko imvura n’imiyaga ikunze kuhibasira mu Ukwakira na Mata.

Africanews