Karongi:Abahinzi b’icyayi 731 basoje amasomo bari bamazemo umwaka

Byashyizweho 29 Mar,2024 18:20:37   na  Radio Isangano



Kuri uyu wa Kane abahinzi b’icyayi 731 bakorana n’umushinga w’abahinzi b’icyayi ba Rugabano ROS basoje amasomo ajyanye n’ubuhinzi bw’icyayi bari bamazemo umwaka.Aya masomo azwi nka Farmer Field School (FFS) mu cyongereza ugenekereje ni ishuri ry’umuhinzi mu murima.Abayashoje bavuga ko azabafasha mu kwita ku cyayi bityo umusaruro babona wiyongere.

Bamwe mu bahinzi twaganiriye  bavuga ko amasomo bize azagira uruhare mu kongera umusaruro w’icyayi babona.

Mukeshimana Janathan agira ati:”Twungutse ishuri ryo guhinga icyayi ku buryo tudahinga icyayi nk’uhinga imyumbati cyangwa nk’ishyamba tukagihinga ku buryo bwiza bubereye icyayi.”

Undi muhinzi witwa Nangwahafi Venant avuga ko ”imihingire nari mfite mbere ntarabona aya masomo yatumaga mbona ibilobike icyo gihe nabonaga ibihumbi makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda (20.000 Frw)none ubu nsigaye nsarura umusaruro ufite agaciro k’ibihumbi mirongo inani na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda(85.000 Frw).”

Umuyobozi wa ROS bwana Havugimana Callixtte, avuga ko kuba aba bahinzi barahawe aya masomo bizagira umumaro ku mpande zombi.

Agira ati:”Hari inyungu yo kuba bazasoroma icyayi cyiza kikagurwa amafaranga menshi hakaba no kuba bazasarura icyayi cyinshi.Iyo amafaranga abaturage bayabonye natwe nk’umushinga tuba twageze ku ntego zacu…tuzagera ku ntego zo kwesa imihigo twiyemeje mu gusarura icyayi cyinshi kandi cyiza kugeza ku rwego rwo kuba abambere nko muri Afurika kuko ni ho tubona dushobora kuba twahatana tukagera.”

Madame Munyankindi Angelique ashinzwe iterambere ry’ibihingwa ngengabukungu mu karere ka Karongi, avuga ko aya masomo ku buhinzi bw’icyayi agira uruhare mu kuzamura ubwiza bw’umusaruro w’icyayi bikaba na byiza ku iterambere ry’akarere.

Ati:”Kwiga amasomo ajyanye n’ubuhinzi bw’icyayi bifasha mu kuzamura ubwiza bw’umusaruro w’icyayi bigatuma abahinzi babona amafaranga menshi n’igiciro kikiyongera,ku karere gihinzemo kuko bifasha abaturage kwiteza imbere kandi akarere kakaba kareberera umuturage bituma ubuzima bw’umuturage wako buhinduka”

Abahinzi b’icyayi bahawe impamyabumenyi ni 731 bakorana n’umushinga wa ROS bize mu gihe cy’umwaka amasomo 24.Muri yo 75% ajyanye n’ubuhinzi bw’icyayi nko gutera,gusoroma…na ho 25% ajyanye n’ubuzima busanzwe nko kuboneza urubyaro,kwizigamira n’andi.Iki ni icyiciro cya gatatu gisoje amasomo nk’aya.

UWAMAHORO Zaynab/Radiyo Isangano