Abagore bane bapfiriye mu mubyigano w’itangwa ry’amafaranga muri Nigeria

Byashyizweho 25 Mar,2024 11:50:37   na  Radio Isangano



Abagore bane muri Nigeria bapfuye baguye mu mubyigano nyuma y’aho ikivunge cy’abantu kirwaniye gufata amafaranga yarimo atangwa n’umushoramari,nkuko polisi ibivuga.

Polisi yatanze umuburo ku bantu batanga amafaranga mu ruhame badafite uburyo bwo kugenzura ikivunge cy'abantu bwatanzwe n’ubuyobozi.

Uyu mushoramari yatangaga amanaira akoreshwa muri Nigeria 5,000 (asaga gato  amafaranga 4700 y’Amanyarwanda)  kuri buri  muntu mu rwego rwo kubafasha kubona amafunguro muri uku kwezi kwa Ramadan ku bayisilamu ,nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa  AFP.

Hashize amezi,Abanyanigeria bugarijwe n’ibibazo bishingiye ku  bukungu,birimo n’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa.

Abandi banyeshuri babiri bo muri Nasarawa State University hafi y’umurwa mukuru, Abuja,bapfuye kuri uyu wa Gatanu mu mubyigano utandukanye n’uwo watangwagwamo umuceri w’ubuntu.

BBC