Banki yo muri Ethiopia yahombye miliyoni 40 z’amadolari bitewe n’ikibazo cy’ikoranabuhanga

Byashyizweho 20 Mar,2024 19:11:02   na  Radio Isangano



Banki nini muri Ethiopia yageregeje kugaruza miliyoni 40 z’amadolari  nyuma y’ikibazo cy’ikoranabuhanga cyabaye kigatuma abakiriya babikuza amafaranga menshi badafite kuri konti zabo.

Abakiriya ba Commercial Bank of Ethiopia bashoboye kubikuza amafaranga aruta ayo bafitemo.

Iki kibazo gishya cya tekiniki cyasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abanyeshuri bo muri kaminuza babikuje menshi muri aya mafaranga.

Ikinyamakuru cyaho cyatangaje ko miliyari 2,4 z’amabirrs ya éthiopia (zingana na miliyoni 42 z’amadolari) ari yo iyi banki yahombye.

Africanews