Rutsiro:Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umuhanzi King James n’icyamamare Shaddy Boo n’abandi batandatu

Byashyizweho 30 Jul,2021 16:38:35   na  Dushimimana Ngabo Emmanuel



Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa kane  yataye muri yombi abantu umunani bakekwaho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID 19 barimo umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James na Uwimbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddy Boo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga.
Abo bantu bafatiwe mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye radiyo Isangano ati: “Yego nibyo batawe muri yombi ari abantu umunani kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19,batawe muri yombi tariki 29 z’ukwa Karindwi[Nyakanga] bari hariya ku kiyaga cya Kivu mu murenge wa Boneza”.

CIP Bonaventure akomeza agira ati: “Amazina yose keretse umpaye umwanya nkabanza kuyareba ariko harimo uzwi ku izina rya King James ndetse n’undi uzwi ku izina rya Shaddy Boo, igikurikiraho ni uko bahanwa.”

Aba batawe muri yombi ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gihango mu karere ka Rutsiro.

Amakuru mashya agera kuri radiyo Isangano ni uko aba batawe muri yombi bose uko ari umunani bimuriwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhango aho bazamara iminsi itanu bigishirizwa.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe   mu turere tumaze iminsi 14 muri gahunda ya Guma mu rugo bitewe n’imibare y’abandura COVID 19 yakomeje kwiyongera.

Jean de Dieu Ntakirutimana/radiyo Isangano
Photo: Alchetron & Inyarwanda.com