Karongi: Ababyeyi baravuga ko imiterere y’ikiruhuko cyo kubyara ituma abana batonka uko bisabwa

Byashyizweho 28 Nov,2023 18:09:32   na  Radio Isangano



Bamwe mu babyeyi bakora mu nzego zitandukanye mu karere ka Karongi bavuga ko ikiruhuko cyo kubyara kidafasha konsa umwana amezi atandatu nta kindi arahabwa nk’uko ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ribiteganya.Ni mu gihe inzego z’ubuzima zivuga ko iyo umwana atonse igihe gikwiriye bimugiraho ingaruka mbi.

Ubusanzwe, inzego z’ubuzima zivuga ko umubyeyi wabyaye agomba konsa umwana amezi atandatu nta kindi aramuvangira kugirango akure neza, gusa bamwe mu babyeyi bafite imirimo mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Karongi bavuga ko kuri bo bidashoboka bitewe n’imiterere y’ikiruhuko bahabwa iyo babyaye,bigatuma batangira guha umwana ibindi ataragira n’amezi atatu.

Isingizwe Odette ati: “Ntabwo wanabimuha [ibiryo]ku byumweru 14 wagiye mu kazi uwo munsi,oya ufata nibura nka bibiri cyangwa bitatu mbere byo kumumenyereza kugirango uzamusige ukamuha ayo mata, igikoma, bikagera ku mezi atatu atangira no kurya. Nta kundi nyine ntibyabura kumutera ibibazo”.

Niyimfasha Jeanne ati: “Ibyumweru 14 ni bike.Iyo birangiye utangira gusiga umwana, igihe agenewe cyo konka cyakagombye gutuma akura neza ntabwo ari cyo yonka kuko bisaba ko bamuha amata n’izindi nyunganizi mbere y’igihe.”

Aba babyeyi basaba ko hashakwa uburyo bwo kuborohereza konsa abana babo igihe gikwiye.

Odette ati: “Nkuko n’ibindi bigenda bikorwa gake gake, byazasuzumwa umubyeyi agahabwa ya mezi atandatu ari kumwe n’umwana amwonsa nta kindi amuvangira.”

Jeanne na we avuga ko “buriya batanze nk’aho umuntu yonkereza ku ishuri byafasha, ukagenda ukamwonsa nyuma ugakomeza akazi… ya mezi atandatu yayarangiza yonka nta kindi kintu avangiwe.”

Mukatabaro Jeannette ni umuganga mu kigo nderabuzima cya Rubengera, avuga ko iyo umwana atonse neza igihe gikwiye bimugiraho ingaruka zirimo no kugwingira.

Ati:“Umubyeyi agomba konsa umwana amezi atandatu nta kindi kintu amuvangiye, nyuma y’aho nib wo ashobora kumuha imfashabere.Ku bakozi ba Leta, wenda ababishinzwe bazabyigaho kuko ni ikibazo ku mwana icya mbere hazamo uburyo bw’ imirire mibi kuko muri za mfanshabere n’ubundi ntaba abonye ibyuzuye.Bashobora no kumutegurira amata bakayategurana umwanda akaba yagira ibibazo byo kurwara inzoka akiri mutoya.N’umuntu wamusigiye ntuba uzi niba ibyo yamuhaye yabiteguranye isuku bivuze ko uwo mwana aba ari mu bibazo”.

Umukozi mu kigo cy'igihugu gishinzwe gukurikirana imikurire no kurengera umwanaakaba ashinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana bwana Manchara Faustin,avuga ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi kuburyo umwana yabona igihe gihagije cyo konka.

Ati: “Buri mwaka dukora ubuvugizi,dukora icyumweru cyahariwe konsa, nk’uyu mwaka insanganyamatsiko yaragiraga iti “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera imirimo”.

Bwana Faustina akomeza avuga ko “abakoresha benshi turi kubasaba gushyiraho ibyumba bonkerezamo abana, aho bidashoboka turi gukangurira abakoresha kwemerera ababyeyi gukora andi mezi atatu bakorera mu rugo, hari aho bishoboka, hari aho babitangiye.Ni urugendo rurerure tuzakora dukora ubuvugizi tubigerehokuko indwara nyinshi cyane zizahaza abana zikunze kuzahaza abatonka aya mezi atandatu ya mbere.”

Muminsiishizeikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugore iyo yabyaye cyari ibyumweru12,ni ukuvuga amezi atatu ariko giherutsekongerwaho ibyumweru bibiri.Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo iheruka gutangaza ko kongera iki kiruhuko bizakomeza kuganirwaho hamwe n’izindi nzego bireba,ndetse mu bigo runaka aho bishoboka hakubakwa ibyumba byo konkerezamo abana mu rwego rwo korohereza abayeyi.

Yvonne MUTATSINEZA/ Radiyo Isangano
Ifoto:UNICEF