Mu Butaliyani inkongi y’umuriro yishe batatu

Byashyizweho 09 Dec,2023 11:35:07   na  Radio Isangano



Abantu batatu bakuru bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro mu ijoro ryakeye, mu mujyi wa Tivoli,hafi ya Rome,nk’uko itangazamakuru mu Butaliyani  ryabivuze kuri uyu wa Gatandatu.

Habonetse n’undi murambo wa kane mu buruhukiro bw’ibitaro bya San Giovanni Evangelista ariko hakekwa ko uwo muntu yapfuye mbere y’inkongi y’umuriro  ahagana saa  11 p.m. (2200 GMT) kuri kuyu wa Gatanu  nijoro, nk’uko ibiro ntaramakuru  by’Ubutaliyani  Ansa bibitangaza.

Inzego zishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro zashoboye kwimura abantu bagera kuri 200 bava muri ibyo bitaro,barimo umugore utwite n’abana.

Reuters