Mu Butaliyani inkongi y’umuriro yishe batatu
Byashyizweho 09 Dec,2023 11:35:07 na Radio Isangano
Abantu batatu bakuru bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro mu ijoro ryakeye, mu mujyi wa Tivoli,hafi ya Rome,nk’uko itangazamakuru mu Butaliyani ryabivuze kuri uyu wa Gatandatu.
Habonetse n’undi murambo wa kane mu buruhukiro bw’ibitaro bya San Giovanni Evangelista ariko hakekwa ko uwo muntu yapfuye mbere y’inkongi y’umuriro ahagana saa 11 p.m. (2200 GMT) kuri kuyu wa Gatanu nijoro, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Ubutaliyani Ansa bibitangaza.
Inzego zishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro zashoboye kwimura abantu bagera kuri 200 bava muri ibyo bitaro,barimo umugore utwite n’abana.
Reuters
Leave a Reply