Ukraine iremeza ko yarashe indege ebyiri z’Uburusiya

Byashyizweho 15 Jan,2024 15:40:48   na  Radio Isangano



Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyarashe indege y’Uburusiya Beriev A-50 iburira ikanagenzura na Il-22 itangirwamo amabwiriza y’urugamba kikaba ari igihombo kinini ku ngabo za Kremlin, nk’uko umuyobozi w’ingabo za Ukraine yabivuze kuri uyu wa Mbere.

Izi ndege ni ibikoresho bikomeye bifasha ingabo z’Uburusiya ku rugamba muri Ukraine. Kuzihanura waba ari umuhigo w’amateka kuri Ukraine muri iyi ntambara imaze hafi imyaka ibiri, mu gihe urugamba ubu ruri kurwanirwa mu ndaki n’imbunda nini za muzinga.

Jenerali Valeriy Zaluzhnyi, umuyobozi w’ ingabo za Ukraine, ntiyavuze aho izi ndege zarasiwe, ariko Ukraine yakiriye intwaro zifite ikoranabuhanga rihambaye ryo kurinda ikirere yahawe n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu Burengerazuba bw’isi.

Ntacyo ubutegetsi bwa Moscow buratangaza kuri aya makuru. 

 

Source: abc NEWS