Umunsi mpuzamahanga wa radiyo: Amateka n’akamaro kayo

Byashyizweho 13 Feb,2024 10:55:32   na  Radio Isangano



Uburyo bw’itumanaho buhendutse, radiyo yagize uruhare runini mu kugera ku baturage ba kure n’abatishoboye mu myaka myinshi ishize. Umunsi wahariwe kwerekana akamaro ka radiyo, washyizweho na UNESCO (ishami ryumuryango wabibumbye ryita ku burezi,ubumenyi numuco) wizihizwa buri tariki 13 Gashyantare.

Radiyo ni uburyo bwitangazamakuru nitumanaho. Icuranga umuziki, ivuga amakuru nizindi gahunda.

Kuva yatangira, radiyo yabaye umuyoboro w’ibanze w’itumanaho.

Kuva mu Ntambara ya Mbere yIsi yose kugeza na nubu, yahuje abantu baherereye mu bice bya kure, yabaye urubuga rwo gukemura ibibazo bikomeye mu muryango mugari w’abantu.

Radiyo yifashishwa mu gukora ubukangurambaga, kwigisha no guhuza abantu benshi icyarimwe.


Amateka ya radiyo

Radiyo yahimbwe mu 1895 n’Umutaliyani w’umuhanga mu bugenge  witwa Guglielmo Marconi.

Afatwa nk’umwe mu ba mbere mu guteza imbere imikorere inoze ya  sisitemu ya radiyo  n’itumanaho  ry’inziramugozi.

Nyuma y’ivumburwa, radiyo yabaye bumwe mu buryo bw’ingenzi bw’itumanaho mu kinyejana cya 20, yahinduye uburyo abantu bamenya amakuru bakanayasangira .Radiyo yabaye isoko ikomeye y’amakuru,imyidagaduro n’ibiganiro byigisha.

N’uyu munsi radiyo ikomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwa buri munsi.Iracyari isoko y’amakuru n’urubuga abantu baruhukiraho.


Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa radiyo ni uburyo bumwe bwo kwemera imbaraga za radiyo nk’umuyoboro w’itumanaho.Radiyo irabangutse,n’uburyo buhendutse bwo gusakaza ubutumwa ku bantu benshi icyarimwe,n’umuyoboro wa nyawo wo gusangira amakuru,gukora ubukangurambaga no guhuza abantu.

Muri 2011, UNESCO yatangaje ko tariki ya 13 Gashyantare ari umunsi wa radiyo.Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu mwaka wa 2012  yawemeje nk’umunsi mpuzamahanga.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ku rwego rw’isi radiyo ari wo muyoboro w’isakazamakuru ukoreshwa cyane.

 

 

Unesco
UN News
ITU

Ifoto: NYTimes