Rutsiro:Ubugenzuzi bwa RCA bwerekanye ko gucunga umutungo nabi byatumye koperative Kopakama ijya mu ‘gihombo kinini’

Byashyizweho 28 Oct,2019 14:01:03   na  Dushimimana Ngabo Emmanuel



Bamwe mu banyamuryango ba koperative y'ubuhinzi bwa Kawa yitwa Kopakama, ifite icyicaro mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, barasaba ko abagize uruhare mu ikoreshwa nabi ry'umutungo w'iyi koperative bikayishyira mu madeni, babiryozwa.

Kuwa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2019, nibwo ikigo cy'igihugu cy'amakoperative mu Rwanda (RCA) cyagaragarije bamwe mu banyamuryango ba koperative Kopakama, ibyavuye mu igenzura ryimbitse cyamaze amezi ane gikora muri iyi koperative gifatanyije n'akarere ka Rutsiro n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi  (NAEB). 

Raporo y'iri genzura iri ku mpapuro zisaga gato 160 hatarimo umugereka wayo aho igice kinini cyayo kigaragaza ko habayeho gucunga umutungo nabi muri iyi koperative, byatumye ijya mu gihombo kitari gito.

Mukakiramba Christine umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’amakoperative mu kigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA, agaruka kuri amwe mu makosa yakozwe, yagize ati: “Ibyo bagezeho byiza turabibashimira nk’inyubako n’ibindi, ariko nabyo bagiye babikoresha nabi mu kubitangaho ingwate mu ma banki izo nguzanyo zije nazo ntizikoreshwe neza ndetse n’ubu kuzishyura hakaba harimo ikibazo gikomeye cyane kandi baratanze ingwate ku mitungo yabo.  Abayobozi ntabwo bagiye bakora neza. Muri caisse [isanduku] umuntu yandikaga ko yakiriye amafaranga nta yigeze ajya muri caisse, bakajya ku ma banki bagakurayo amafaranga bakandika ko hari amafaranga bashyize kuri banki kandi ntayo. Bakagaruka muri caisse bakabeshya ko hari amafaranga yagiyemo bikandikwa kandi nta yigeze ajyamo. Bagahindukira bagafata amafaranga ya koperative bakayatwara. Ntabwo navuga ngo ni ubujura bifite abandi bazabivuga kuko ubushinjacyaha burahari n’ubugenacyaha.”

Bamwe mu banyamuryango b'iyi koperative baganiriye na radio Isangano bavuga ko nk'abanyamuryango bifuza ko uwagize uruhare mu bikorwa byose biyihombya yabiryozwa kuko byabasubije inyuma.

Ugirumurera Josephine yagize ati: “Nonese hari ugukurikiranwa kurenze kugarura ayo [mafaranga] banyereje? Bakurikiranwe nk’abanyereje umutungo wa koperative hakurikizwe amategeko agenga amakoperative. Niba hari itegeko ribihanira ribibahanire.”

Naho uwitwa Majyambere Jean Pierre we agira ati: “Byaratubabaje cyane kubera ko twaje muri koperative dushaka kugira aho tugera, none byaduteye agahinda turasaba ko inzego za leta zaturengera abanyereje umutungo bakawishyura.”

Mukakiramba Christine, avuga ko ikigo akorera cya RCA cyakoze ibyacyo ariko ko inzego zibishinzwe zizagendera kuri raporo y’iri genzura zigakurikirana abateje ibyo bihombo.“RCA ntabwo igenza icyaha, ariko ifite ibyo igaragaza ifite n’inshingano zayo ikora nko gufasha amakoperative ngo abeho, ikabakorera ubugenzuzi bwimbitse n’ubutimbitse. Nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse nk’ubu rero ibitabo dufite aho tubigezaariko iyo bibaye byiza abishyura bishyura vuba bakagarura umutungo wa koperative ugafasha abaturage. Rero ntabwo ubugenzacyaha bushobora gukurikirana ariya mafaranga butayabonye mu gitaba cya raporo cyakozwe kiriho na kasha ya RCA.” Niko Mukakiramba yavuze .

Nk’uko iri genzura ribigaragaza,  umutungo wa koperative Kopakama utarabashije kubonerwa ibisobanuro, ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210, yose hamwe.

Jean De Dieu NTAKIRUTIMANA/Radio Isangano.